Rafael York yambise impeta umukunzi we

Rafael York yambise impeta umukunzi we

 Apr 29, 2023 - 08:00

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi Rafael York yambitse impeta umukunzi we Elin Rombing nawe ukina umupira w'amaguru muri Sweden.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo Radael York yambitse impeta umukunzi we witwa Elin Rombing usanzwe akinira ikipe ya IK Uppsala football ikina mu kiciro cya mbere muri Sweden.

Amakuru dukesha Umulisa Eric uzwho gukurikira cyane abakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze y'u Rwanda, avuga ko Rafael York na Elin Rombing bamaze igihe kitari gito bakundana.

Iki gikorwa cyo gusaba umukunzi we ko yazamubera umufasha, Rafael York yagikoze ari kumwe na mama we. York afite ababyeyi babiri, papa we ukomoka muri Angola na mama we w'umunyarwandakazi ari nawe wamusabye gukinira Amavubi akabyemera.

Rafael York yambitse impeta Elin Rombing

Elin Rombing nawe ni umukinnyi w'umupira w'amaguru

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)