PSG izumvana imitsi na Bayern Munich nta Kylian Mbappe

PSG izumvana imitsi na Bayern Munich nta Kylian Mbappe

 Feb 2, 2023 - 13:51

Byamaze kwemezwa ko Kylian Mbappe agiye kumara igihe adakina bitewe n'imvune yaraye agize.

Ikipe ya PSG yamaze kwemeza ko Kylian Mbappe agomba kumara ibyumweru bitatu adakina bitewe n'imvune yagize mu mukino iyi kipe yaraye itsinzemo Montpellier ibitego 3-1.

Ni umukino Kylian Mbappe yabanje guhushamo penariti ebyiri nyuma azagusohoka mu kibuga ku munota wa 21 nyuma yo gukinirwa nabi na Leo Leroy wa Monpellier bituma agira ikibazo ku kibero no mu ivi.

Mu by'umweru bitatu uyu musore agiye kumara adakina, niho harimo n'umukino wa ⅛ muri UEFA Champions League aho PSG izaba yakiriye Bayern Munich i Parc des Princes.

Kylian Mbappe kandi azasiba umukino PSG izakinamo na Marseille tariki 08 Gashyantare mu gikombe cy'igihugu, ndetse n'umukino wa shampiyona bazakinamo na AS Monaco tariki 11 Gashyantare.

Ikizerw gihari nuko bazajya gukina umukino wo kwishyura na Bayern Munich uyu musore w'imyaka 24 yaragarutse mu kibuga, bagakomeza urugendo rwo gushakira PSG Champions League ya mbere mu mateka yayo.

Mbappe yavunikiye mu mukino wa shampiyona