Prince Kiiz ashyigikiye ko Element ava muri 1:55 AM

Prince Kiiz ashyigikiye ko Element ava muri 1:55 AM

 Apr 25, 2025 - 17:13

Umuhanga mu gutunganya indirimbo z'abahanzi, Prince Kiiz yagaragaje ko ashyigikiye ko Producer Element Eleeeh yasohoka muri 1:55 AM asanzwe akoreramo, agaragaza ko cyaba ari icyemezo cyiza yaba afashe.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na 'MIE Empire', aho yavuze ko kuba Element yasohoka muri 1:55 AM akajya kwikorera cyaba ari icyemezo cyiza kandi ko yabimushyigikiramo.

Kiiz ahamya ko urwego Element agezeho atari urwo gukorera abandi, ahubwo akwiye kujya kwikorera ku giti cye, ndetse ko yakabaye yarabikoze kera.

Ati "Yego rwose ndamushyigikiye cyane. Njyewe ni ibintu maze igihe nkora, ngiye kumara umwaka nikorera, rero kuba namubona yikorera, ni ikintu kiza cyane, ni nacyo kintu nabonaga akeneye, ni rwo rwego agezeho."

Kiiz avuga ko nta kintu cyamubuza gushyigikira icyo cyemezo, kuko nawe ubwo yatangiraga kwikorera ku giti cye, Element baraganiriye amubwira ko kuba agiye kwikorera ari icyemezo kiza cyane.

Ibi Prince Kiiz yabivuze mu gihe bikomeje kuvugwa ko hari umwuka mubi hagati ya Element na 1:55 AM hari umwuka mubi, ndetse Element akaba agiye kuzuza Studio ye azimukiramo akava muri 1:55 AM.

Prince Kiiz abona kuba Element yakwikorera byaba ari icyemezo kiza

Element ageze kure umushinga wo kubaka studio ye