Prince Harry na Meghan Markle bararira ayo kwarika

Prince Harry na Meghan Markle bararira ayo kwarika

 Jul 15, 2023 - 03:11

Prince Harry na Meghan Markle amarira ni yose, nyuma yo kwisanga batewe uw'inyuma mu bihembo bya Emmy.

Nubwo uruhererekane rwa documentaire ya Netflix ya Prince Harry na Meghan Markle, “Harry & Meghan”, byagaragaye ko byagenze neza, umushinga ntiwigeze ubasha guhatana mu kiciro na kimwe mu bihembo bya Emmy.

Prince Harry na Meghan Markle ntabwo bisanze mu bagomba guhatanira ibihembo bya Emmy 

Iki cyegeranyo, cyakurikiranwe n’amasaha miliyoni 81,6 n’abafatabuguzi(subscribers), ariko ibyo ntibyari bihagije kugira ngo kibengukwe ubwo Emmy yatangazaga abagomba guhatanira ibihembo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Nyuma yaya makuru, impuguke mu bwami Ingrid Seward avuga ko Meghan na Harry babajwe cyane no kuba bararengejwe ingohe.

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Majesty yabwiye Mirror ati: “Ariko birumvikana ko batazabigaragaza.”

Nubwo batewe uw’inyuma muri Emmy Awards, uru ruhererekane rwatoranijwe mu bahatanira ibihembo bya Hollywood Critics Awards mu cyiciro cya Best Streaming Nonfiction.

Seward yongeyeho ati: “Muri uru ruhererekane, Harry na Meghan bavuga ku muryango wa cyami nk’aho ari abanzi, mu gihe bo ubwabo baba bagerageza gutabara isi."

Spotify iherutse kwanga kuvugurura amasezerano yari ifitanye na Meghan Markle 

Aya makuru aje nyuma yuko aba bombi baherutse kwisanga amasezerano ya miliyoni 20 z’amadolari bari bagiranye na Spotify, arangiye.

Nubwo bivuze ko podcast ya “Archetypes” ya Markle itigeze ivugururwa, abashakanye baracyafite amasezerano ya Netflix na yo abinjiriza agatubutse.