Kuri uyu wa 19 Mutarama 2025, nibwo Polisi yafunze umugabo witwa Mohammad Shariful Islam Shehzad, akaba akomoka muri Bangladesh ariko akaba yabaga mu Buhinde mu buryo butemewe.
Polisi yavuze ko uyu mugabo yafatiwe mu mugi wa Thane mu nkengero za Mumbai, icyakora umunyamategeko we yavuze ko adakomoka muri Bangladesh.
Komiseri wungirije wa Polisi ya Mumbai Dixit Gedam yavuze ko ibimenyetso by’ibanze byerekana ko hashize amezi atandatu Mohammad aje muri uyu mujyi kandi ko yakoraga mu kigo gitanga abazamu b’ingo akoresheje izina ry’irihimbano.
Gedam avuga ko bakeka ko Mohammad yaba yarinjiye mu rugo rwa Khan ashaka kwiba. Kuri ubu urukiko muri Mumbai rwamukatiye iminsi itanu ari muri gereza.
Khan yagabweho igitero mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 mu mujyi Bandra muri Mumbai aho we n'umuryango we babatuye.
Polisi ya Mbubai yatangaje ko Khan yinjiranwe n'umugabo utazwi batangira gutongana nyuma amuteragura ibyuma ahagana i saa sita z'ijoro kuri ubu iperereza rikaba rikomeje.
Magingo aya Khan ari kuvurirwa mu bitaro bya Lilavati biri i Mumbai. Niraj Uttamani umuyobozi mukuru w’ibitaro, yavuze ko Khan yajombwe icyuma inshuro esheshatu, ebyiri muri zo bikaba zikomeye cyane.
