PNL:Rayon Sports yigobotoye ingoyi y'imyaka ine

PNL:Rayon Sports yigobotoye ingoyi y'imyaka ine

 Feb 12, 2023 - 11:05

Rayon Sports yaherukaga gutsinda APR FC mbere ya Covid-19 yongeye kuyisubira ku munsi wa 19 wa shampiyona.

Ku isaha ya saa 15:00 kuri sitade mpuzamahanga ya Huye nibwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yahushye mu ifirimbi ye atangiza umukino ufatwa nk'uwa mbere mu Rwanda uhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports.

APR FC yakiririye Rayon Sports i Huye nyuma y'uko ibibuga bibiri bishoboka muri Kigali ubu byose bifunze kuko biri kuvugururwa, akaba ariyo mpamvu aya makipe yombi yari yagannye mu majyepfo y'u Rwanda.

APR FC yari ifite amanota 37 yashakaga gukomeza kuzamura amanota yayo ngo ikomeza kugira ikizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona itatangiye neza, mu gihe Rayon Sports y'amanota 33 nayo yashakaga kwisunika ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Umukino watangiye amakipe adatetereza abakunzi bayo kuko atatinze kwinjira mu mukino ngo ba myugariro n'abazamu batangire bakore akazi kabo kuko ba rutahizamu n'abo hagati batari baboroheye habe na mba.

Rayon Sports yatakaga inyuze ku ruhane rw'iburyo cyane rwariho umugande Ojera, yahindura ikaza kwa Onana ibumoso ndetse na Luvumbu wazaga mu mugongo wa Esenu.

Ubwo niko ku rundi ruhande APR FC nayo yasatoraga izamu rya Adolphe, inyuze mu basore nka Ramadhan, Lague, Yannick n'abandi basore nka ba Ombolenga baturukaga inyuma bazamukana imipira.

Ku munota wa 32 nibwo Willy Onana yazamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso maze Ombolenga Fitina amushyira hasi umusifuzi atanga kufura. Uyu mupira watewe na Luvumbu uteza akavuye imbere y'izamu rya APR FC, maze Ngendahimana Eric awutera mu izamu Rayon Sports ibona igitego cya mbere.

Hamwe n'umurindi w'abafana, Rayon Sports yahise ikomeza gusatira izamu ariko igice cya mberw kirangira nta kindi gitego kibonetse muri uyu mukino.

Uko iminota y'igice cya kabiri yazamukaga niko ikipe ya APR FC yagendaga yongera ingufu mu kwataka ngo yishyure igitego, ariko Rayon Sports ikomeza kuyibera ibamba. Ku munota wa 90, Myigariro Niyomugabo Claude yahinduye umupira Niyigena Clement awerekeza mu izamu, ariko umuzamu wa Rayon ariwe Adolphe arokora ikipe ku munota wa nyuma.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports yigira imbere ku rutonde igira amanota 36, isigara irushwa inota rimwe na APR FC iri ku mwanya wa mbere n'ubwo Rayon Sports ikiri ku mwanya wa kane.

Igitego kimwe cyahaye Rayon Sports amanota atatu