PNL26:Rayon Sports yahaye Bugesera ibyo yayimenyereje, Marine yirenza Mukura

PNL26:Rayon Sports yahaye Bugesera ibyo yayimenyereje, Marine yirenza Mukura

 Apr 16, 2023 - 11:24

Rayon Sports yongeye gutsinda Bugesera FC mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona ya Primus National League, mu gihe Marine FC yavuye munsi y'umurongo utukura ikuye amanota kuri Mukura.

Imyaka ibaye irindwi ikipe ya Bugesera FC itazi uko gutsinda Rayon Sports bisa kuko iheruka kuyitsinda mu 2017 ubwo yayitsindaga igitego kimwe ku busa, imikino icumi yakurikiyeho yatsinzwe ikenda inganya umwe.

Kuri iki Cyumweru Bugesera FC yongeye kwakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 26 wa shampiyonanya Primus National League, aho yashakaga kureba ko yahagarika ayo mateka mabi ikomeje kwandika kuri Murera.

Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga: NSABIMANA J.Deu Dieu, MUHINDA Bryan, KATO Samuel, BYIRINGIRO David, MUCYO Aime Derrick, NKURUNZIZA Seth, HOZIYANA Kennedy, VINCENT Adams, NYANDWI Theophile, DUSHIMIMANA Olivier na MAKAYA Mampuya.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:HATEGEKIMANA Bonheur, RWATUBYAE Abdoul, MUCYO Didier Junior, GANIJURU ISHIMWE Elie, NGENDAHIMANA Eric, KANAMUGIRE Roger, OJERA Joackiam, RAPHAEL Osaluwe, MUSA Esenu, Luvumbu Heritier Nzinga na ESOMBA Leandre Willy Onana.

Uyu mukino ntiwagoye Rayon Sports cyane kuko igice cya mbere cyarangiye iri imbere ya Bugesera FC kubera igitego Leandre Essomba Willy Onana yatsinze ku munota wa 32, bituma bajya kuruhuka Bugesera ishaka kuva inyuma.

Mu gice cya kabiri nabwo Rayon Sports yakomereje aho yasoreje igice cya mbere ibasha kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Musa Essenu ku munota wa 63 ubwo ba myugariro ba Bugesera FC bibeshyaga ko yaraririye.

Umukino warangiye ku bitego bibiri bya Rayon Sports ku busa bwa Bugesera FC, bituma Rayon Sports iguma ku mwanya wa gatatu n'amanota 49, ikaba irushwa amanota ane na APR FC ndetse na Kiyovu Sports ziyoboye urutonde rwa shampiyona.

Indi mikino itatu yabaye kuri uyu munsi Marine FC yatsinze Mukura igitego kimwe bituma ihita iva ku mwanya wa 15 ijya ku mwanya wa 14 aho ifite amanota 22, Police FC itsinda Rutsiro FC igitego kimwe, mu gihe Espoir FC nayo yatsinze Sunrise igitego kimwe.

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze