PNL24:Byasabye imyaka irenga icumi ngo Police FC irebe APR FC mu maso

PNL24:Byasabye imyaka irenga icumi ngo Police FC irebe APR FC mu maso

 Apr 22, 2023 - 09:58

Ikipe ya Police FC yatsinze APR FC mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona mu gihe byari bizwi ko umukino w'abashinzwe umutekano ikipe y'ingabo z'igihugu icyura amanota atatu.

Yari imikino y'umunsi wa 24 wa shampiyona ya Primus National League utarakiniwe igihe kubera imikino y'ikipe y'igihugu Amavubi, muri make aya makipe akaba yakinaga umukino wa 26 wa shampiyona 2022-2023.

APR FC yashakaga intsinzi ku buryo bukomeye cyane kuko yanganyaga amanota 53 na Kiyovu Sports, bityo inzira nziza yo kugumana umwanya wa mbere byari gutsinda Police FC.

Police FC yaherukaga gutsinda APR FC mu mukino wabaye tariki 12 Gashyantare 2012, bivuze ko imyaka irenga 10 yari yirenze itazi gutsinda ikipe y'ingabo z'igihugu muri shampiyona bimera, nayo yashakaga gukura iki gisuzuguriro aho imikino yari ibaye 22.

Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Amakipe yombi yinjiye mu mukino yigana ariko uko iminota yagiye yisubika niko ikipe ya Police FC yagendaga yinjira mu mukino mbere ya APR FC, byatumye ibona igitego cya mbere ku munota wa 30 gitsinzwe na rutahizamu Mugisha Didier.

Police FC yakomeje kotsa igitutu izamu rya APR FC maze bituma nyuma y'iminota irindwi gusa ihita ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshuti Dominic Savio wananyuze muri APR FC.

APR FC yahise ikanguka itangira nayo guhererekanya yataka cyane izamu rya Police FC, maze ku munota wa 41 yishyura igitego kimwe cyatsinzwe na Ishimwe Fiston bajya kuruhuka ari ibitego 2-1.

Igice cya kabiri cyabaye igice cya APR FC kuko yayoboye umukino kuva ku munota wa 46 kugeza ku munota wa 90 aho yagiye inakora impinduka zitandukanye, ariko yananiwe gushyira umupura mu rushundura n'ubwo yagiye ibona uburyo imbere y'izamu.

Ku munota wa 79 nibwo Iyabivuze Osee yasize ba myugariro ba APR FC atsinda igitego cya gatatu cya Police FC ariko abasifuzi bemeza ko habayeho kurarira, byanateje imvururu n'ubwo bitateje ikibazo gikomeye.

APR FC yakomeje kutsa igitutu izamu rya Police FC ariko abasore ba Mashami Vincent nabo bariryamamo birangira bacyuye amanota atatu. APR FC ihise itakaza umwanya wa mbere kuko igumye ku manota 53 mu gihe Kiyovu Sports yageze ku manota 56 nyuma yo gutsinda Gorilla FC.

Police FC ya Mashami Vincent yacyuye amanota atatu

Wari umukino utoroshye ku mpande zombi