Platin P yanyomoje amakuru y’itandukana rye n’umugore we

Platin P yanyomoje amakuru y’itandukana rye n’umugore we

 Jun 28, 2024 - 17:33

Umuhanzi Nemeye Platin uzwi nka Platin P mu muziki Nyarwanda, yanyomoje amakuru yari amaze kujya hanze ko yitabaje urukiko kugira ngo ahabwe gatanya ya burundu n’umugore we Ingabire Olivia bashyingiranywe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko Platin P yatanze ikirego mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata asaba gatanya ya burundu n’umugore we Ingabire Olivia.

Ni amakuru yavugaga ko iki kirego Platin yagitanze ku wa 11 Mutarama 2024, cyakirwa ku wa 15 Mutarama 2024.

Iki kirengo Platin akaba yari yaragitanze asaba ko haseswa amasezerano y’ishyingirwa yagiranye na Ingabire Olivia muri Werurwe 2021, mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, bakaba biyemeje kuyasesa ku mpamvu zabo bwite kandi bikozwe mu bwumvikane.

Aya masezerano akaba yarasinywe n’impande zombi tariki 30 Kamena 2023.

Bimwe mu byavugwaga ko impande zombi zumvikanye harimo ko bagomba kugabana ibikoresho byo mu nzu ariko izu yubatse mu karere ka Bugesera igakomeza kuba iya Platin.

Nta ndishyi zizatangwa ku mpande zombi kandi Platin nta nshingano afite ku mwana kuko byagaragara ko nta mwana babyaranye.

Mu butumwa Platin P yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yanyomoje aya makuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, avuga ko ibyo ari ibihuha.

Yagize ati “Amakuru y’ibihuha […] Dukeneye akaruhuko.”

Platin P yanyomoje amakuru avuga ko yatandukanye burundu n'umugore we