Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ibyishimo yatewe na Arsenal

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ibyishimo yatewe na Arsenal

 Mar 4, 2023 - 14:42

Nyuma y'uko Arsenal ibonye intsinzi ku munota wa nyuma itsinda Bournemouth yari yayigoye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ibyishimo yatewe n'iyi kipe.

Ku isaha ya saa 17:00 kuri Emirates Stadium nibwo hari hatangiye umukino Arsenal yakiriyemo Bournemouth, ikipe iri mu myanya ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona ariko itigeze iyorohera.

Ku isogonda rya kenda ry'umukino, Arsenal yari imaze gutsindwa igitego cya mbere cyatsinzwe na Philip Billing, maze bavuye kuruhuka, ku munota wa 57 Marcos Senesi ashyiramo igitego cya kabiri cya Bournemouth.

Arsenal yakomeje gukinana imbaraga nk'uko yabikoraga mu gice cya mbere, maze ku munota wa 62 Thomas Partey ayitsindira igitego cya mbere cyakurikiwe n'icya Ben White yatsinze ku munota wa 70.

Byageze ku munota wa 90 amakip yombi anganya ibitego 2-2, maze ku munota wa 97' Reis Nelson wari winjiye mu kibuga asimbuye Smith Rowe atsindira Arsenal igitego cya gatatu umukino uhita unarangira.

Iyi ntsinzi yashimishije abafana ba Arsenal hirya no hino ku isi, barimo na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda utahishe ibyiyumvo bye akabinyuza ku rukuta rwe rwa twitter.

Perezida Paul Kagame yanditse ati:"Mbega ibihe by'ibyishimo kuri Arsenal, umutoza, Nelson n'abafana twese!!"

Perezida w'u Rwanda asanzwe azwiho kuba ari umufana w'iyi kipe y'ikirangirire mu Bwongereza, dore ko yahoze mu makipe adasiba gutwara ibikombe muri iki gihugu n'ubwo yari imaze imyaka isa n'isinziriye ariko ikaba isa n'imaze gukaruka aho yahoze.

Amanota atatu Arsenal yabonye yatumye igira amanota 63 ikomeza kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ya Premier League, ikaba irusha Manchester City amanota atanu aho iri ku mwanya wa kabiri.

Reis Nelson yatsinze igitego gitanga intsinzi

Arsenal yasubijemo amanota atanu hagati yayo na Manchester City