Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024, nibwo Perezida Kagame yari mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho yakiriye indahiro ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa n'iya Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye.
Domitilla Mukantaganzwa ifite imyaka 60, mbere y’izi nshingano yari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugurwa ry'Amategeko, kuva mu Kuboza 2019.
Amaze imyaka igera kuri 30 akora mu bijyanye n’amategeko mu nzego zitandukanye, aho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inkiko Gacaca akaba yaranabaye Komiseri muri Komisiyo ishinzwe kwandika Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Alphonse Hitiyaremye ufite imyaka 57, akaba yari Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga kuva mu 2013.
Mu zindi nshingano yakoze harimo kuba yarayoboraga Komite ishinzwe kurwanya ruswa mu rwego rw’ubutabera, Umushinjacyaha Mukuru wungirije, yanabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha n’izindi nshingano zitandukanye.
Perezida Kagame yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda bwavuye habi cyane bishingiye kuri politiki mbi yariho mu gihugu.
Ati “Ubutabera mu gihugu cyacu bwagenze nabi cyane imyaka myinshi. Ariko cyane cyane bishingira kuri politiki ndetse bivamo Abanyarwanda kutabana, kutumvikana no kwicana.”
Umukuru w'Igihugu yavuze ko biteye agahinda kuba muri iki gihe hari ababa bagifite imigambi mibi yo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari yo mpamvu amategeko agomba gukoreshwa mu gukumira abo bantu.
Ati “Hakaba hariho na politiki yaganisha aho ngaho ishaka kugirira abantu, abarokotse kubagirira nabi, kubasanga mu ngo zabo bakabica, aho ngaho amategeko agomba gukora. Nadakora, hazakora ibindi. "
Yongeye kugaragaza ko umuco mubi wo kwigwizaho no gusesagura umutungo w’Abanyarwanda ukwiye guhagarara burundu kandi amategeko ari bwo buryo bwiza bwo kubikora.
Ati “Hari ibindi rero, bitarimo kubana neza, kwigwizaho ibintu, umutungo wacu twese Abanyarwanda, abo bose uwo muco ukwiriye kuba uvamo.
"Ibibaramira mu byinshi bafitemo ibibazo, abantu ku giti cyabo bakawugira uwabo, bakabisesagura, nabyo bigomba guhagarara. Kandi nta buryo bundi bwiza bwo kubihagarika bitanyuze mu butabera, bitanyuze mu mategeko.
Perezida Kagame yasabye abigwizaho bakanasesagura umutungo w’Abanyarwanda kubihagarika


Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa na Visi Perezida Alphonse Hitiyaremye.
