Pep Guardiola yakuyeho urujijo

Pep Guardiola yakuyeho urujijo

 May 24, 2023 - 03:57

Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yamaze impungenge abafana b'iyi kipe batekereza ko ashobora kuyivamo mu mpeshyi y'uyu mwaka.

Pep Guardiola yemeje ko atazava muri Manchester City mu mpeshyi nakora amateka yo gutwara ibikombe bitatu nk'uko benshi babitekereza.

Manchester City yamaze gutwara igikombe cya Premier League, yageze ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho izakina na Manchester United ndetse ikaba izanakina na Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Mu gihe iyi kipe yaba itwaye ibi bikombe byose, Pep Guardiola azaba umutoza wa kabiri muri shampiyona y'u Bwongereza utwaye ibikombe bitatu bikomeye mu mwaka w'imikino umwe.

Byavuzwe kenshi kandi ko Pep Guardiola ashobora gutekereza kuva muri Manchester City nyuma yo gutwara ibi bikombe, binatewe n'ibihano bya Premier League iyi kipe ishobora guhabwa kubera imikoreshereze y'amafaranga n'ubwo agifite imyaka ibiri ku masezerano ye.

Guardiola ati:"Aka kanya ntabwo ndi gutekereza kugenda, ariko ninde ubizi? Ariko ntabwo ndi kubitekereza.

"Nakwishimira kuguma hano mu mwaka utaha w'imikino bitagendeye ku byo tuzatwara. Nabyishimira, ariko sinzi uko nakwiyumva, dutwaye cyangwa tukabura amahirwe abiri dufite imbere yacu.

"Ibyiyumvo byange nuko mfite amasezerano, kandi igihe nasinye, nshaka kubaha ikipe. Nzahaguma mu mwaka utaha mu gihe hari ibirego 115 dushinjwa. Ntimugire ubwoba, tuzaba duhari."

Pep Guardiola yakomeje avuga ko yifuza ko umwanzuro ku birego Manchester City yashinjwe watangazwa hakiri kare bikamenyekana niba ikipe ihanwa cyangwa ibyo ishinjwa bikurwaho, bityo bikanafasha mu gukora igenamigambi.

Manchester City ishobora gutwara ibikombe bitatu bikomeye(Net-photo)