Umuhanzi wo muri Nigeria, Patrick Nnaemeka wamamaye nka Patoranking, yatangaje ko guceceka kwe mu muziki byatewe nuko yari mu masomo.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Patoranking yasangije abakunzi be amafoto agaragaza ko mu minsi yashize yahawe Impamyabumenyi muri kaminuza ya Harvard muri Amerika, nk’umwe mu banyeshuri barangije ishami rya BEMS muri uyu mwaka wa 2024.
Patoranking yahishuye ibyo yari ahugiyemo
Patoranking yasobanuye ko we n’abandi 35 babonye impamyabumenyi mu Bucuruzi, Imyidagaduro, Itangazamakuru, na Siporo (BEMS).
Ubwo Patoranking aheruka gushyira indirimbo hanze, ni mu mezi arindwi ashize, aho yari yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Babylon’ yafatanyije na Victony, indirimbo imaze kureba n’abarenga miliyoni 24 kuri YouTube.
