Patoranking yahisemo inzira itari nyabagendwa ku bandi bahanzi

Patoranking yahisemo inzira itari nyabagendwa ku bandi bahanzi

 Oct 13, 2023 - 19:44

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Patoranking, avuga ko we atarajwe ishinga no kwamamara ndetse n'ibindi bikunze gushishikaza abahanzi, ahubwo we ko yahisemo inzira igoranye ariko izagirira akamaro benshi.

Umuhanzi wo muri Nigeria, Patrick Nnaemeka Okorie, uzwi cyane ku izina rye ry'ubuhanzi, nka Patoranking, yatamgaje ko we arajwe ishinga  no gukorera ikiremwamuntu ndetse n'ibikorwa by'urukundo, aho gushaka kwamamara kimwe n'abandi benshi.

Patoranking ntarajwe ishinga no kwamamara

Mu kiganiro aheruka kugirana n'uwitwa Adesope kuri Afrobeats Podcast, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka wa Girlie O, yavuze ko umuziki we ari uw'abantu basanzwe, kuko na we yakuriye mu bakene.

Ubwo Adesope yamubazaga uburyo abasha kuguma ku ntego ze ntatwarwe no kwamamara gusa, Patoranking yashubije ko yahisemo gufasha ikiremwamuntu buri munsi, aho gusazwa no kubaka izina bijyana no kwamamara.

Kuri we, kuba icyamanare bizana n'ishingano umuntu agomba kubahiriza, ariko yongeraho ko inzira yo gukorera abandi atari imwe mu zo ibyamamare bikunda guhitamo.

Patoranking ashishikajwe n'imibereho myiza ya rubanda 

Ati: "Nahisemo inzira itari nyabagendwa nkuko natangiye mbivuga, rero niba uri umuntu wubatse izina, urahari ku bw'impamvu zirimo gukomeza kwamamara no kwigaragaza cyangwa gufasha ikiremwamuntu. Nahisemo gukorera ikiremwamuntu gusa biravuna, ariko ukabyubahiriza. Ugomba kubyubahiriza kuko uba ubifata nk'inshingano. Ni inzira itari nyabagendwa cyane, ndetse benshi ntibabimenya ariko ukora ibintu byawe, kuko ikiza cyabyo  ni uko igihe cyose abantu bareba muri icyo cyerekezo, bakagusangayo."

Yakomeje, avuga ko yavukiye kandi akurira mu gace ka Ebute Metta muri Lagos, aho yakuze asangira icyumba kimwe n'ababyeyi be na barumuna be batanu, aho nta muntu yari afite wo kwishingikirizaho. Ibi ngo byamuhaye imbaraga zo kugera aho ari ubu, kuko atifuzaga gusubira mu mwanda yakuriyemo.

Ni muri ubwo buryo, yahisemo inzira yo gukorera rubanda, kugira ngo ahe ibyiringiro abo badafite aho kwishingikiriza nkuko na we yakuze.

Patoranking avuga ko inzira yahisemo igora ibyamamare byinshi

Patoranking asubiza ibyiringiro mu bantu binyuze mu ndirimbo ze nka Heal the World, akanatera akanyabugabo abandi, binyuze mu zindi ndirimbo ze. Agira kandi uruhare mu iterambere ry’abaturage, kandi kuri we, ntabwo akeneye kumenyekanisha ibikorwa bye by'urukundo kuko avuga ko ari ibanga hagati ye n'Imana.