P-Square na Wizkid nibo batumye nkora umuziki-Davido

P-Square na Wizkid nibo batumye nkora umuziki-Davido

 Jun 13, 2023 - 01:30

Davido yatangaje ko abarimo Wizkid na P-Square ari bo batumye yinjira muri muzika ngo kuko bari barageze ku ntego zabo.

Umuhanzi wo muri Nigeria mu njyana ya Afrobeats David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido yatangaje ko abahanzi barimo: D’banj, P-Square na Wizkid ari bo bamuteye akanyabugabo akora umuziki abikunze yumva nawe azagera ku nzozi ze.

Davido ibi aheruka kubitangaza mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru OMEGA. Uyu musore wavukiye Atlanta ho muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yavuze ko yatangiye kumva abarimo: Wizkid, Wande Coal na D’banj mbere y'uko agaruka muri Nigeria avuye muri Amerika.

Ati " Ndibuka iyo nabaga ndi mutubyiniro abahanzi bari bakomeye icyo gihe kandi bakunzwe byari P-Square na D’banj [....] Wizkid icyo gihe yari akiri umwana ariko nyuma gato yahise aza mu gakino."

Abarimo Wizkid na P-Square nibo batumye Davido yinjira mu muziki 

Yakomeje agira ati " Ndabyibuka rwose icyo gihe byabaga ari ibintu byiza narabikundaga. Numvaga nshaka gukora umuziki wo muri Nigeria kuko nari narahoze mbishaka kandi nkumva ngomba kuba umusitari."

Davido akaba yaratangaje ko kubera se yari umukire cyane yatangiye umuziki abantu bamuzi, ndetse anongeraho ko abahanzi benshi icyo gihe bari banamuzi na mbere y'uko atangira kugafata.

Tubibutse ko Davido yatangiye kumenyekana cyane mu muziki mu 2012, ndetse magingo aya akaba amaze gusohora alubumu enye, iheruka ikaba yitwa 'Timeless.'