P. Diddy ntabwo acyambuwe icyubahiro cye muri Hollywood

P. Diddy ntabwo acyambuwe icyubahiro cye muri Hollywood

 May 25, 2024 - 18:45

Nyuma y'uko benshi bamuteye umugongo kubera ibirego by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina amaze iminsi ashinjwa, nk'aho ibyo bidagije hari abifuzaga ko inyeyeri ye yakurwa muri "Hollywood Walk of Fame", byamaze kwemezwa ko inyeyeri ye itazakorwaho.

Nyuma yo guhura n’imanza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse amwe mu masosiyete bakoranaga agasesa amasezerano, ubu abafatanyabikorwa batandukanye bifuza ko inyeyeri ya Diddy muri 'Hollywood Walk of Fame' yakurwaho kubera ibyo birego bye.

Nk’uko Tmz abitangaza, ngo yavuganye n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’abakozi ba Hollywood, asobanura ko uyu muryango utaricara ngo baganire ku ikurwaho ry’inyenyeri y’icyubahiro ya P. Diddy.

Icyakora, Tmz yasobanuye ko uyu muryango ufite uburenganzira bwo kurema, gushyiraho inyenyeri, gukora umuhango wa 'Walk of Fame' ariko udafite uburenganzira bwo gukuraho inyenyeri y’umuntu, bityo akaba ari byo bizatuma Combs ushinjwa mu manza zirindwi z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha, inyeyeri ye izakomeza kuguma muri iyo nyubako.

Twabibutsa ko Sean "Diddy" Combs yahawe inyeyeri y’icyubahiro muri Hollywood Walk of Fame ku ya 2 Gicurasi 2008.