Jacob Obunga amazina nyakuri ya Otile Brown Umuririmbyi ukomoka mu gihugu Kenya, yemeje ko yatandukanye na Joseph Noriega wari usanzwe areberera inyungu ze mu muziki.
Uyu muhanzi mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko mu myaka itandatu yari ishize bakorana bagize urugendo rwiza cyane kandi amushimira ko yamugize icyamamare ku ruhando mpuzamahanga.
Ati: "Gukorana na Noriega byabaye ibintu bidasanzwe. Ishyaka rye n'inkunga ye byangize nk'umuhanzi kandi nzahora nishimira ubufatanye bwacu."

Otile Brown yatandukanye n'uwarebereraga inyungu ze mu muziki Joseph Noriega
Nubwo uyu muhanzi yatandukanye n'umuyobozi we, yijeje abakunzi be ko atazahagarika gukora umuziki, ndetse yongeraho ko azakomeza kwiyemeza mu rugendo rwe rwa muzika afite ishyaka n'ubwitange.
Icyakora rero uyu muhanzi ntiyigeze atangaza nyirizina icyatumye atanduka n'umuyobozi we bari bamaranye imyaka itandatu yose ndetse akaba anavuga ko yatumye aba icyamamare.
