Otile Brown arakataje mu nzira zo kwigarurira isoko ryo mu Rwanda

Otile Brown arakataje mu nzira zo kwigarurira isoko ryo mu Rwanda

 Aug 26, 2024 - 11:35

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya, Otile Brown, akomeje kugaragaza ko afite inyota yo gushaka kwigarurira isoko rw'umuziki wo mu Rwanda, abinyujije mu gukora indirimbo ariko akaziha amazina y'ikinyarwanda.

Mu Ukuboza 2019, nibwo uyu muhanzi yaje gutungurana akorana indirimbo n'umuhanzi The Ben uri mu bakomeye mu Rwanda, bashyira hanze indirimbo yitwa 'Can't get enough' ndetse yakirwa neza cyane yaba mu Rwanda ndetse no muri Kenya.

Nyuma yo kubona ko iyi ndirimbo yakiriwe neza ndetse atangiye kwigarurira imitima y'Abanyarwanda, nibwo yaje kwegera Meddy nawe bakorana indirimbo yitwa 'Dusuma' yatigishije Afrika y'i Burasirazuba.

Nk'aho bidahagije, tariki 3 Kanama 2020, uyu muhanzi yaje gutungurana ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Ndagukunda' yakoranye n'umuhanzi Prezzo, iyi ndirimbo ikaba igenda yumvikanamo amwe mu magambo y'ikinyarwanda.

Kuri ubu Nyuma y'imyaka igera kuri ine, yongeye gutungurana ashyira hanze indirimbo ayiha izina ry'ikinyarwanda yitwa 'Ni Wowe'.

Iyo usesenguye usanga uyu muhanzi ari gahunda yihaye mu rwego rwo kugira ngo yongere yigarurire isoko ryo mu Rwanda, dore ko nyuma yo gukorana na Meddy na The Ben asa n'aho atakivugwa cyane mu Rwanda.