Oprah Winfrey aherutse kugura uburenganzira kuri kuti filime mbarankuru ku buzima bwe, bwari busanzwe bufitwe na Apple TV +, nyuma yo kutumvikan n’uwayitunganyije Kevin Macdonald kubera agace ka nyuma k’iyo filime.
Iyi filime yatangajwe mu 2021, gusa yagiye idindira kuva icyo gihe. Macdonald wegukanye Oscar, yarangije gutunganya iyo filime, ariko Oprah ntiyanyuzwe n’ibyavuyemo, bituma atera intambwe idasanzwe yo kugura uburenganzira bwayo kugira ngo iyo filime idasohokoka.
Nubwo abantu bari ba hafi y'abatunganyije iyi filime bavuga ko Oprah Winfrey yishyuye amamiliyoni menshi, amakuru ya hafi avuga ko ari miliyoni zirindwi z’amadolari gusa.
Nk’uko ikinyamakuru Page Six kibivuga, N’ubwo bivugwa harimo kitanyurwa n’iyo filime, Oprah Winfrey yagaragaje ko yishimiye umurimo wakozwe na Macdonald hamwe na mugenzi we bamaranye igihe Lisa Erspamer. Icyakora, yahisemo guhagarika isohoka rya filime, avuga ko atari igihe gikwiye cyo gushyira ahagaragara iyi filime, aho kuba kutayishimira nk’uko amakuru amwe yabivugaga.
Gutinda kwa filime ya Oprah Winfrey bijyanye n’indi mishinga yagiye idindira nka nka filime mbarankuru yo kuri Netflix ivuga ku buzima bwa Prince, imaze igihe kinini ikorwa ariko ikaba itarashyirwa ahagaragara kubera amakimbirane n’abashinzwe umutungo w’uyu muhanzi witabye Imana mu 2016.
