Odumodublvck yahishuye aho 95% by'amafaranga ye mu mwaka ashirira

Odumodublvck yahishuye aho 95% by'amafaranga ye mu mwaka ashirira

 Dec 27, 2023 - 08:45

Umuraperi wo muri Nigeria Odumodublvck yatangaje ko 95% by'amafaranga yinjiza mu mwaka, ayafashisha inshuti ze.

Umwe mu baraperi bakomeye muri Nigeria akaba n'umwe mu bagezweho muri ibi bihe, Tochukwu Ojogwu uzwi cyane ku izina rya Odumodublvck, yagarutse ku bufasha atanga ku nshuti ze n'abandi bose ba muri hafi kugira ngo bagere ku ntego zabo. 

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo 'Declan Rice' yahimbiye uyu mukinnyi ubwo yerekezaga mu ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, mu kiganiro yahaye itangazamakuru, akaba yabajijwe ikintu cya mbere yakoze akirangiza kuba umusitari.

Umuraperi Odumodublvck aravuga ko amafaranga menshi ayafashisha inshuti ze 

Ubwo yasubizaga iki kibazo, akaba yuze ko niba yarinjije miliyoni 100 z'ama-Naira mu mwaka, arenga kimwe cya kabiri cy'ayo yose, yayafashije inshuti ze ndetse n'abandi bamukikije. Akaba yunzemo ko ubufasha abaha babukoresha mu gukora 'business' cyangwa se mu kugura ibindi baba bakeneye. 

Uyu muraperi atangaje ibi, mu gihe nta minsi yari ishize yinjiye mu mpaka zaduwe n'umukinnyi wa filime muri Nigeria Phyna aho yemeza ko abagore benshi bakuyemo inda, ibyo Odumodublvck yamaganye atangaza ko kuri we gukuramo inda abifata nk'ubwicanyi. Uyu muhanzi, aravuga ko yizera ko gukuramo inda, ari ubwicanyi, nk'uko bibiliya ibimubwira.