Nyuma yo gutandukana na Spotify, Prince Harry na Meghan Markle bandagajwe

Nyuma yo gutandukana na Spotify, Prince Harry na Meghan Markle bandagajwe

 Jun 20, 2023 - 06:04

Prince Harry n'umugore we Meghan Markle, bibasiwe n'umuyobozi wa Spotify, nyuma yo gutandukana n'uru rubuga.

Bill Simmons ni umwe mu ba podcaster bazwi cyane ku isi mu itangazamakuru rya siporo, kandi ni umuyobozi wa Spotify ushinzwe Podcast Innovation na Monetisation. Mu kiganiro aherutse gukora, yagaragaje uburyo aca amazi igikomangoma Harry na Meghan Markle.

Meghan Markle na Prince Harry bibasiwe nyuma yogutandukana na Spotify 

Muu minsi yashize, Spotify hamwe n’uyu muryango w’ibwami batangaje ko bagiye gutandukana mu cyemezo kizatwara Harry na Meghan hafi miliyoni 10 z’amadorari. Noneho kuba bagihari, Bill Simmons yari afite byinshi byo kubavugaho, ndetse ntabwo yigeze agira isoni zo kubibasira.

Ubwo uyu muryango w’ibwami wamaraga gutandukana n’uru rubuga, Simmons yabivuze mu gice giheruka cya podcast ye ati: “Ni abatekamutwe babi. Icyo ni cyo kiganiro twari dukwiye kuba twaratangije na bo. Ngomba gusinda ijoro rimwe nkazababwira inkuru y'ikiganiro nagiranye na Harry ndimo kugerageza kumufasha. Ni imwe mu nkuru ziryoshye.“

Kubita abatekamutwe ntabwo bihagije kuri Simmons, utumva impamvu abantu babitaho cyane. Igikomangoma Harry niwe yifatiye ku gakanu cyane, aho yagize ati: “Ndambiwe cyane uyu mugabo. Ese azana iki ku meza? Nta bitekerezo agira, ariko  agakomeza gutanga ibiganiro. Ubundi ninde witaye ku buzima bwawe?

Bill Simmons yavuze ko Prince Harry n'umugore we Meghan Markle ari abatekamutwe 

Nta n’ubwo uri umwana ukunzwe. Ubayeho mu buzima bubi ugurisha gusa ibyegeranyo n'ibiganiro kandi nta muntu n’umwe witaye ku byo wavuga byose ku kintu icyo ari cyo cyose, keretse uvuze ku muryango wa cyami, kandi na bwo ubavuga nabi.“