Mu ntangiriro z'iki cyumweru, abanyamakuru bahuriye na Ye mu mihanda ya Los Angeles amubaza niba ateganya kwitabira uwo mukino, maze asubiza ko we n'umugore we Bianca Censori, bashobora kuzaba bari muri New Orleans kureba uwo mukino.
Icyakora, Kanye na Swift ntibacana uwaka, ari na cyo gikomeje gutuma benshi bemeza ko biri kure n'ubwo yaciye amarenga yo kujyayo, kuko mu myaka yashize Swift yigeze gutuma Kanye West akurwa muri stade nyuma yo kugura itike ya Ye ku giciro cyo hejuru.
Biteganijwe ko Super Bowl LIX izaba ku cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025, kuri Caesars Superdome muri New Orleans, aho Kendrick Lamar ari we uzatarama igice cya mbere cy’uwo mukino kirangiye.
