Nyuma y'imyaka ine Ariana Grande yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ya mbere

Nyuma y'imyaka ine Ariana Grande yatangaje ko agiye gusohora indirimbo ya mbere

 Jan 8, 2024 - 16:25

Nyuma yo kumara hafi imyaka ine nta mushinga ku giti ke akoze mu muziki, Ariana Grande yatangaje ko muri iki cyumweru indirimbo ya mbere ku muzingo yenda gushyira hanze igomba gusohoka.

Ariana Grande, uherutse gushyira ahagaragara ko yasoje gutunganya umuzingo we wa karindwi wari unategerejwe na benshi, ku munsi w’ejo ku Cyumweru yatangaje ko indirimbo ya mbere kuri uwo muzingo izagera hanze ku wa Gatanu w’iki cyumweru, indirimbo bigaragara ko yitwa “Yes, And?,” 

Ariana Grande nyuma y'imyaka ine acecetse yateguje abakunzi be indirimbo nshya muri iki cyumweru

Nubwo  uyu muhanzikazi yagiye agaragara ku ndirimbo nyinshi zamenyekanye mu myaka yashize cyane cyane  “Save Your Tears” na “Die for You” zombi yasubiranye n’umuhanzi The Weeknd, ntabwo yari yarigeze ashyira hanze umuzingo cyangwa indirimbo ye ku giti cye, nyuma y’umuzingo we wa gatandatu  yise “Positions,” yashyize hanze mu Kwakira 2020.

Nubwo atagaragaraga cyane mu bikorwa bya muzika, ariko yari ahugiye mu kazi ke hari ibyo arimo guhindura cyane ko yanatandukanue n’uwari amugarariye bari bamaranye igihe kinini Scooter Braun, akisunga Brandon Creed usanzwe ahagariye ibindi byamamare nka Lovato, Troye Sivan, Charli XCX, Mark Ronson n’abandi.

Ariana Grande yaherukaga umuzingo we muri 2020

Mu ruhererekane rw’inyandiko yashyize kuri Instagram umwaka ushize ni bwo yahishuye ko arimo akora kuri album ye ya karindwi afatanyije na bagenzi be bamaze igihe bakorana, Max Martin na Ilya Salmanzadeh.

Ku ya 27 Ukuboza umwaka ushize, ni bwo yaje kwemeza ko album izajya hanze muri uyu mwaka,  vuba cyane bidatinze.