Nyuma y'imyaka 11 APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere

Nyuma y'imyaka 11 APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere

 Jul 7, 2023 - 23:36

Nyuma y'igihe ari ibihuha byabaye impamo, APR FC yasinyishije umurundi Nshimiyimana Ismael bakunze kwita Pitchou.

Mu myaka itambutse abakunzi ba APR FC ntibahemye kugaragaza ko bifuza ko ikipe yabo yasubira kuri gahunda yo gukinisha abakinnyi barimo abanyamahanga.

N'ubwo iyi kipe yatwaraga ibikombe bya shampiyona mu Rwanda, ariko yajyaga mu mikino nyafurika ntirenge umutaru. Ku bw'ibyo abakunzi bayo n'abandi bakunzi ba ruhago mu Rwanda bakagaragaza ko iramutse iretse gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda gusa yatanga umusaruro.

Kuba APR FC yakongera gukisha abanyamahanga byatangiye guhwihwiswa mbere y'uko umwaka w'imikino urangira, ndetse hakavugwa amazina aturutse imihanda yose ashobora gusinyishwa muri iyi kipe bakunze gutazira Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu.

Kuri ubu noneho ntibikiri ibihuha kuko APR FC yamaze gusinyisha umukinnyi wa mbere w'umunyamahanga, ndetse usanzwe muri iyi shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

APR FC yamaze gusinyisha Nshimiyimana Ismael Pitchou wari umaze imyaka ibiri yambara umweru n'icyatsi muri Kiyovu Sports, ubu ahari umweru akaba agiye kuhasimbuza umukara.

Pitchou yabaye umunyamahanga wa mbere APR FC isinyishije muri uyu mwaka

Pitchou abaye umukinnyi wa mbere ushyize akadomo ku myaka 11 APR FC yari imaze ikoresha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, ikaba yemeye gusubira ku buryo yakoreshaga kera ndetse bwagiye buyiha umusaruro mu myaka itandukanye.

Byitezwe ko nyuma ya Pitchou APR FC iraza gusinyisha abandi bakinnyi bakomeye b'abanyamahanga, dore ko bivugwa ko n'umubare w'abemewe muri shampiyona y'u Rwanda ushobora kwiyongera.

APR FC yabaye iya mbere muro shampiyona ishize, biyiha amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League mu mwaka w'imikino 2023/2024.

APR FC yagaragaje ko yahinduye imikorere