Umuraperi Kanye West, kuva uyu mwaka watangira yongeye gushyira post kuri konte ye ya Instagram.
Uyu muhanzi nubwo afite abamukurikira kuri Instagram barenga miliyoni 18, ntabwo akunze gushyira ibintu byinshi kuri uru rubuga nk’uko bisanzwe bimenyerewe ku bandi bahanzi, ndetse n’abandi bakoresha uru rubuga bakunze kurwigaragarizaho cyane.
Nyuma y’igihe kirekire adakoresha uru rubuga, Kanye West yagarutse ashyiraho ifoto y’umuntu wambaye umupira wanditseho “Vultures”, izina ry'umuzingo we na Ty Dolla $ign ugomba kujya hanze mu minsi mike iri imbere.
Tubibutse ko Kanye West yigeze guhagarikwa kuri uru rubuga kubera amagambo ye atavugwaho rumwe yavuze ku Bayahudi, nyuma akaza gukomorerwa, gusa kuva yakomorerwa yasga n'uwibagiwe uru rubuga.
