Nyina wa Jose Chameleone yahishuye itoteza bakoreye umuhungu wabo

Nyina wa Jose Chameleone yahishuye itoteza bakoreye umuhungu wabo

 Jul 25, 2023 - 06:39

Nyina wa Jose Chameleone yatangaje uburyo we n'umugabo we batotezaga umuhungu wabo ubwo yavaga mu ishuri akajya mu muziki kugera naho ahunze igihugu akaza mu Rwanda.

Proscovia Musoke nyina wa Jose Chameleone yasobanuye uburyo we n'umugabo we Gerald Mayanja bajujubije umuhungu wabo ubwo yavaga mu ishuri akajya mu muziki. Jose Chameleone akaba yarahagaritse amashuri ubwo yaburaga amanota amujyana muri Kaminuza.

Ku bw'ibyo, ubwo yari akirangiza amashuri yisumbuye, se akaba yarashakaga ko ajya gusibira mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye kugira ngo azabone amanota amujyana muri Kaminuza. 

Jose Chameleone ababyeyi bamuhozaga ku nkoni ngo asubire ku ishuri ariko yikomereza umuziki

Nubwo ababyeyi ba Jose Chameleone bashakaga ko ajya muri Kaminuza, yarabyanze ahubwo yijyira muri muzika. Kuri iyi mpamvu, nyina wa Jose Chameleone yatangaje ko bamukubitaga cyane kugira ngo asubireyo, ndetse bakamuhamagariza na polisi ariko akanangira.

Jose Chameleone abonye inkoni zimugeze habi ndetse na polisi itamworohe, yahisemo guhungira muri Kenya ndetse aza no kwerekeza i Kigali mu Rwanda mu gihe cy'ukwezi kumwe.

Musoke ati " Twarababaye kuko yari agiye muri Kenya wenyine, twaramwinginze agaruka mu rugo, gusa ahageze nabwo yanga gusubira ku ishuri ahubwo yijyira mu Rwanda, naho arahava asubira muri Kenya kugera asohoye indirimbo 'Mama Mia'. 

Jose Chameleone yahungiye mu Rwanda no muri Kenya kugira ngo akomeze akore umuziki 

Mu myaka yashize, Jose Chameleone akaba yaratangaje ko ubwo yajyaga muri Kenya, yahuye na Bebe cool atangira kumufasha, akamuha amafaranga akajya muri 'studio' ngo kuko yari yaramutanze muri muzika kandi afite amafaranga.

Muri rusange, Proscovia Musoke akaba yavuze ko ubwo umuhungu we yinjiraga muri muzika abantu bari bafite ibibazo by'amafaranga, kandi ngo babonaga nta terambere azagira mu muziki. Hagati aho, Jose Chameleone w'imyaka 44 akaba yaratangiye umuziki mu 1990 kugera magingo aya.