"Ntawari ubizi ariko ubu nabivuga"-Ronaldo yahishuye ko yahakaniye amakipe menshi i Burayi akerekeza muri Al-Nassr

"Ntawari ubizi ariko ubu nabivuga"-Ronaldo yahishuye ko yahakaniye amakipe menshi i Burayi akerekeza muri Al-Nassr

 Jan 4, 2023 - 07:11

Cristiano Ronaldo yamaze kwerekanwa mu ikipe ya Al-Nassr yerekejemo nyuma yo gutandukana na Manchester United, ahishura ko hari n'andi makipe atari make yamushakaga.

Uyu munya-Portugal yatwaye Ballon d'Or eshanu ubu niwe mukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku isi, dore ko nyuma yo gusinyira Al-Nassr azajya abona asaga miliyoni 173 z'amapawundi ku mwaka muri Saudi Arabia.

Uyu mugabo wakiriwe n'abantu benshi muri iki gihugu akimara kugera i Riyadh ndetse yerekanwa kuri sitade Mrsool Park isanzwe ikinirwaho na Al-Nassr ahagaragaye ibihumbi by'abafana.

Ronaldo yerekaniwe sitade Mrsool park(Net-photo)

Ronaldo kandi yakomoje ku bavuga ko yagiye muri Saudi Arabia kuko nta yandi makipe yamushakaga, ahamya ko hari amakipe yamushakaga ku isi yose.

Ronaldo yagize ati:"Kuri nge, aya ni amahirwe akomeye mu mupira w'amaguru no guhindura imitekerereze y'abakiri bato.

"Nta muntu wari abizi, ariko ubu nabivuga, hari amakipe menshi mu Burayi, amakipe menshi muri Brazil, muri Australia, Leta zunze ubumwe za America, ndetse na Portugal hari amakipe menshi yagerageje kunsinyisha.

"Ariko ijambo ryange naritanze hano, ku bw'amahirwe yo guteza imbere bitari umupira w'amaguru gusa ahubwo n'iki gihugu kiza."

Izina Ronaldo ryagiye ryerekanwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Riyadh kuva  ku wa Gatanu ubwo yemezwaga nk'umukinnyi wa Al-Nassr, ndetse abafana amagana bahise berekeza ku maduka y'iyi kipe bashaka umwambaro wa nimero 7 uyu mugabo azajya yambara muri iyi kipe.

Byitezwe ko Cristiano Ronaldo azakina umukino we wa mbere muri Al-Nassr tatiki 14 Mutarama 2023 mu mukino Al-Nassr izakinamo na Al-Shabab bakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona, kuko ubu Al-Nassr niyo iyoboye.

Ronaldo yavuze ko yahisemo Al-Nassr mu yandi makipe yamushakaga(Net-photo)