Nta muhanzi n'umwe wakwifuza kujya ku rubyiniro Diamond avuyeho-Lavalava

Nta muhanzi n'umwe wakwifuza kujya ku rubyiniro Diamond avuyeho-Lavalava

 Nov 4, 2023 - 21:16

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Lavalava, avuga ko nta muhanzi wakwishimira kujya ku rubyiniro nyuma ya Diamond Platnumz, ndetse avuga ko nta n'uwo yabyifuriza.

Umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, Lavalava, n’umufasha kuvanga imiziki, Dj Juk, bavuze ko kujya ku rubyiniro Diamond Platnumz avuyeho ari akazi gakomeye, kubera ko mu bitaramo iyo Diamond Platnumz arangije kuririmba, benshi baba bumva igitaramo kirangiye.

Lavalava na Dj Juk bemeranya ko nta muhanzi wifuza urubyiniro Diamond Platnumz avuyeho

Lavalava na Dj Juk, bavuga ko kubera uburyo Diamond akunzwe n’uburyo aba yashyuhije urubyiniro, kubwira umuhanzi go age ku rubyiniro avuyeho, ari ukumuhemukira.


Lavalava yagize ati:”Ntihazagire umuntu ukubeshya ko kujya ku rubyiniro avuyeho ari akazi koroshye. Kujya ku rubyiniro avuyeho wizeye kugira icyo ukuri kidasanzwe, byaba ari nko kwikirigita ukiseka.”

Lavalava avuga ko bigoye gususurutsa abantu Diamond Platnumz avuye imbere

Aba bahanzi bagaragaje gutinya Diamond Platnumz, mu gihe we ahubwo avuga ko akirwana no kuzamura urwego akarenga aho ari ubu, kuko ngo abona abahanzi bo muri East Africa badahabwa agaciro bakwiye.