Ni imikino y'umunsi wa 26 yakinwaga n'ubwo amakipe yose ari gukina umukino wa 25 kuko umunsi wa 24 wasubitswe kubera imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika Amavubi aherutse gukina.
Imikino ine niyo yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, aho iyi mikino yabereye ku bibuga bibiri bitandukanye. Ni umunsi kandi amakipe abiri ahanganiye igikombe cya shampiyona yagombaga gukina ku isaha imwe nk'uko bizakorwa mu mikino isigaye yose.
Amaso y'abakunzi ba ruhago batari bake mu Rwanda yari yerekeje i Bugesera aho ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Gasogi United. Ni Gasogi izwiho kwihagararaho, ariko ikaba itaramenya uko batsinda APR FC kuva yaza mu kiciro cya mbere cy'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Kuri uyu munsi aba bahungu ba KNC bari bambariye gutsinda APR FC cyangwa byakwanga bakayitesha amanota, ni mu gihe APR FC nayo nta kosa yashakaga gukora kuko yari ibizi ko irusha Kiyovu Sports amanota abiri gusa.
Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi kuko abazamu bombi bagiye bahura n'akazi, yaba Cuzuzo Gael wa Gasogi United ndetse na Ishimwe jean Pierre wa APR FC.
Ba myugariro ku mpande zombi bakoze akazi kabo neza uyu munsi, ba rutahizamu ntibabasha gukora icyabazanye aricyo gutaha izamu, umukino urangira amakipe anganyije ubusa ku busa bombi batahana inota rimwe.
Muri uyu mukino kandi abatoza b'ikipe ya APR FC bagiye bagaragaza kutishimira ibyemezo by'abasifuzi byaje gutuma bahabwa amakarita, aho umutoza wungirije ariwe Nefat we yeretswe ikarita itukura nyuma yo kwerekwa iya kabiri y'umuhondo.
Uko rwari rwambikanye i Bugesera ni nako i Muhanga byari indya nkurye hagati ya Kiyovu Sports na AS Kigali. Iyi kipe y'umujyi wa Kigali yari yiringiwe na APR FC nk'ikipe ishobora guhagarika Kiyovu Sports.
Nyuma yo gusoza igice cya mbere banganya ubusa ku busa, Kiyovu Sports yabonye igitego ku munota wa 68 gitsinzwe na Elisa Ssekisambu maze umukino urangira ari nacyo gitandukanyije impande zombi.
Ibi byatumye Kiyovu Sports icyura amanota atatu ihita igira amanota 53 aho yanganyije na APR FC yabonye inota rimwe gusa kandi yari isanzwe iyirusha amanota abiri gusa. APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona irusha Kiyovu Sports ibitego umunani izigamye.
Indi mikino ibiri yabaye kuri uyu munsi ni uwo Gorilla yatsinzemo ibitego 4-1 ukaba wabereye i Bugesera aho watangiye saa 12:30, naho Rwamagana itsindwa na Musanze FC 1-2 i Ngoma.
Uko imikino ipanze kuri iki Cyumweru
15:00:Bugesera FC vs Rayon Sports 15:00:Mukura vs Marine FC 15:00:Police FC vs Rutsiro FC 15:00:Espoir FC vs Sunrise FC
Ssekisambu yafashije Kiyovu Sports kwikura imbere ya AS Kigali
APR FC na Gasogi United zaguye miswi
Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze