Umuririmbyi wo muri Nigeria Joseph Akinfenwa Donus amazina nyakuri ya Joeboy, yatangaje ko yigeze kugera mu gihe cy'ubukene mu mwuga we wa muzika akabura amafaranga kuburyo nta giceri na kimwe yari afite kuri konte ye muri banki.
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na Dose Of Society, maze abatangariza ko nyuma y'uko abaye icyamamare muri muzika yaje kugira ibibazo by'amafaranga kugera naho afunga konte ye muri banki.
Ati " Kuri ubu ndi mu bahanzi bakomeye muri Afurika ariko hari igihe kigeze kubaho ngera mu bukeneye aho nta mafaranga na make narimfite. Narinkennye cyane kuburyo nafunze na konte yange muri banki."

Joeboy yigeze gufunga konte ye muri banki kubera ubukene
" Mbabwiye iyi nkuru kugira ngo ntere akanyabugabo buri muntu wese waba ari mu bihe bitamworoheye. Komeze ugerageze kugera ugeze ku iherezo kandi buri gihe biba bishobora kugenda neza, kuko ndabihamya ninge rugero rwiza."
Hagati aho, bikaba bitangazwa ko Joeboy yatanze miliyoni 50 z'ama-Naira ku mukunzi mu myaka ibiri ishize.
Ikindi kandi nawe ubwe akaba yaratangaje ko atibuka ikigereranyo cyayo yasohoye ngo kuko ashobora no kuba arenga.
