Ibi byose byatangiriye ku rubuga rwa X aho Nicki Minaj akunze kunyuza ibitekerezo bye, ubwo yavuga ko umuntu atigeze avuga izina rye ari irobo (Robot) mu bijyanye no kugereranya igihe cya nyacyo.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ariko yaje guhita asiba mu gihe gito, yagize ati "Irobo mu kugereranya igihe cya nyacyo."
Nubwo atigeze agaragaza izina ry'uwo muntu yise irobo, abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kuvuga ko nta kabuza ari Beyoncé yashakaga kubwira.
Bavugaga ko yibasiye Beyoncé bitewe n'uko Nicki yari amaze iminsi arebana ay'ingwe na Jay-Z watoranyije Kendrick Lamar nk'umuntu uzaririmba muri Superbowl 2025 akirengagiza Lil Wayne, gusa Beyoncé we akaba yari ashyigikiye umugabo we Jay-Z.
Ubwo byari bimaze gufata intera ku mbuga nkoranyambaga, Nicki Minaj yaje kunyomoza ibyo yashinjwaga avuga ko ibyo ari ibinyoma.
Yabinyomoje ubwo yari asubije ubutumwa bw'uwari wanditse agira ati "Nicki Minaj yise Beyoncé irobo."
Nicki Minaj asubiza yagize ati "Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa."


