Mu nshuti nyinshi Jamie Foxx afite mu bijyanye n'imyidagaduro, Nick Cannon ni umwe mu ncuti ze za hafi. Muri ibi bihe bitoroshye by’ubuzima uyu mukinnyi yanyuzemo, Cannon yagize icyo atangaza ku mugaragaro ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bo kuri Extra TV.
Nick Cannon yavugiye inshuti ye magara Jamie Foxx
Yashakaga kohereza ubutumwa bw’ihumure ku bafana bose bashaka kumenya ibyabaye kuri Jamie, urimo kuvugwaho ibihuha bitandukanye ku byabaye.
Ku wa Kane, amakuru avuga ko Jamie Foxx yahumye kubera gufata urukingo rwa COVID-19 yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Nick Cannon yavuze ko kugeza igihe hazabonekera amakuru avuye kuri Jamie Foxx ubwe, ntampamvu yo gukwirakwiza amakuru y'ibinyoma atuma abantu barushaho guhangayika kurenza uko bari bameze.
Nick Cannon ya wiye abantu ko bakwiye kuba batuje mu gihe bategereje ukuri kwa Jamie Foxx
Nick Cannon kandi, yashakaga kohereza ubutumwa ku bantu bahangayikishijwe na Jamie Foxx n’abari kugerageza gukwirakwiza inkuru zabo bakoresheje ibi bihe bitoroshye. Cannon yasabye kwihangana no kudaca urwa Pirato mu gihe hagitegerejwe kumenya uko byagendekeye Jamie.
Amagambo ya Nick Cannon ku buzima bwa Jamie Foxx
Cannon yagize ati: “Ikintu kimwe nahoze nzi, ni kuntu Jamie yabayeho mu zimwe bwe bwose, niba mwarabibonye, yamwe ari umuntu w'umunymwuga cyane kandi wubaha ubuzima bwe bwite.
Umukinnyi wa firime Jamie Foxx biravugwa ko yaba impumyi nyuma yo gufata urukingo rwa COVID-19
Icyo nshaka kuvuga, ntushobora rwose kumwumvana ikindi kintu kitari imbaraga zikomeye ashyira mu byo akora nk’umunyamwuga, kandi rero, ni na bwo buryo ari gukemuramo iki kibazo, rero mu byubahe. Nizeye ko igihe azaba yiteguye, azavugana n'abafana ku bijyanye n'ubuzima bwe.
