Ni umukungugu si ibiyobyabwenge! King Saha iby'ibiyobyabwenge avugwaho

Ni umukungugu si ibiyobyabwenge! King Saha iby'ibiyobyabwenge avugwaho

 Nov 12, 2023 - 23:50

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, King Saha, yasobanuye impamvu amaso ye atukuye ku buryo benshi banamushinja kubatwa n'ibiyobyabwenge.

Umuhanzi, Mansour Ssemanda wamenyekanye nka King Saha, ku munsi wo ku wa Gatanu yatangaje ko nubwo abantu benshi bemeje ko akoresha ibiyobyabwenge, mu by’ukuri amaso ye yangijwe n’umukungugu uri mu muhanda ujya aho atuye.

King Saha yavuze ko umukungu ari wo wangije amaso ye ku buryo akekwaho ibiyobyabwenge

Saha yabwiye abanyamakuru ati: “Kubera uwo muhanda, abantu barambona bakibwira ko nanyoye ibiyobyabwenge kubera ukuntu amaso yanjye aba yatukuye.

Ariko ndagira ngo mbabwire ko iyo  umuntu ariko kuva i Nakawuka ajya Munyonyo, ukobonye wese ashobora gukeka ko uwakoresheje  ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati: “UNRA(ikigo k’igihugu gishinzwe kubaka imihanda muri Uganda, ikwiye kugira icyo ikora ikadufasha kubaka uwo muhanda, kuko mu by’ukuri ntambaye amataratara ukabona amaso yanjye nawe wamfasha gutabaza.”

King Saha avuga uretse kuba imihanda mibi yaramutukuje amaso, yanamuteye umutwe

Usibye ivumbi, uyu muhanzikazi avuga ko umuhanda wuzuye ibinogo binini bikunze kumutera umutwe.

Ibi Saha yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo yasubizaga abibazaga impamvu adakunze gukuramo amadarubindi y’izuba.