Ni abafana ba Rayon Sports bateye amabuye aba APR FC?

Ni abafana ba Rayon Sports bateye amabuye aba APR FC?

 Feb 13, 2023 - 03:12

Abafana ba APR FC baraye bagize urugendo rw'agahinda bava i Huye berekeza i Kigali nyuma yo gutsindwa na mukeba bakanaterwa amabuye.

Nyuma y'umukino APR FC yari imaze gutsindwamo na Rayon Sports 0-1 kuri iki Cyumweru, abenshi mu bafana b'amakipe yombi bafashe urugendo basubira i Kigali dore ko abenshi ariho bari baturutse.

Ubwo bageraga i Nyanza, imodoka zarimo abafana ba APR FC nk'iya Visit Rwanda yarimo Online fan club, n'indi Ritco yarimo fan club ya Zone 1 zatewe amabuye n'abo utahamya niba ari abafana ba Rayon Sports cyangwa aba APR FC.

Aha baje kumena ibirahure by'izi modoka, ndetse mu mabuye menshi yatewe kuri Ritco yari itwaye Zone 1 byaje kurangira akomerekeje umufana umwe uba muri Online fan club.

Imodoka yari itwaye Zone 1 yatewe amabuye menshi

Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza jean Paul, we avuga ko uru rugomo rudakwiye kwitirirwa abafana ba Rayon Sports kuko bishoboka ko ari n'abafana ba APR FC batishimiye intsinzwi babikoze.

Nkurunziza yagize ati:"Nta mufana wa Rayon Sports wakoreye urugomo uwa APR FC. Kuki se bitaba abakunda APR FC batishimiye umusaruro wayo? Aba-Rayons twavuye muri sitade ya Huye ntawe duhutaje kandi dutaha amahoro."

Biragoye kwemeza abafana b'ikipe baba bakoze ibi dore ko n'ubwo muri utwo duce byabereyemo higanjemo abafana ba Rayon Sports urugero nk'i Nyanza, ariko na APR FC ihafite abafana batari bake.

Gutsinda uyu mukino byagaruye Rayon Sports isigara irushwa inota rimwe na APR FC iri ku mwanya wa mbere, ikaba yongeye kurota gutwara igikombe cya shampiyona cya 2022-2023.

Nkurunziza yemeza ko atari abafana ba Rayon Sports bateye aba APR FC amabuye