Umuhanzikazi w'imyaka 43 Ashanti n'umugabo we Nelly w'imyaka 49 ibyishimo ni byose nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’imfura.
Uhagarariye aba bahanzi bombi yatangirije ikinyamakuru People ati:”Ku ya 18 Nyakanga 2024, Ashanti na Nelly bakiriye umwana wabo w'umuhungu, Kareem Kenkaide Haynes. Ubu ni ababyeyi batewe ishema, bishimiye kandi bakunze umuhungu wabo KK!”
Abinyujije kuri Instagram ye, Ashanti yashyizeho amashusho ye yambaye ikanzu y'ubururu, yerekana umubiri we maze aragira ati: "Ibyumweru bine nyuma yo kubyara. Ntabwo uzi icyo uyu mubiri ushobora gukora.
Nategereje kuba umubyeyi kuva kera ariko nta kintu gishobora kunshoboza kwirengera byise bizanwa no kubyara!”
Nelly na Ashanti bashyingiranywe ku ya 27 Ukuboza 2023, nk'uko ikinyamakuru People kibitangaza, gusa amakuru y’ishakana ryabo bwa mbere yatangajwe na TMZ.
Nelly asanzwe ari se w’abana babiri, w'umuhungu witwa Cornell III yabyaranye Tre , n'umukobwa we, Chanelle yabyaranye Nana. Uyu muraperi kandi arera shije kurera abishywa be babiri, umukobwa Sydney na musaza we Shawn bose ba mushiki we, Jackie Donahue witabye Imana azize indwara ya leukemia tariki 31 Werurwe 2005.
