Natangiye 2023 ndi mu bukene, none ubu n'imigisha gusa-Spyro

Natangiye 2023 ndi mu bukene, none ubu n'imigisha gusa-Spyro

 Dec 22, 2023 - 12:11

Umuririmbyi wa “Who Is Your Guy”, Spyro, arashimangira ko yatangiye umwaka ari mu bukene bukabije, none ngo umwaka urangiye ari imigisha yikubye kenshi.

Ni ibitangaza n'amashimwe ku rugendo rw'umuhanzi wo muri Nigeria Spyro muri uyu mwaka mu by'ubukungu, aho avuga ko yatangiye uyu mwaka ubukungu bwe butifashe neza habe na busa, ariko ngo kuri ubu n'imigisha yikubye inshuro zirenze imwe.

Spyro wamamaye mu ndirimbo “Who Is Your Guy” yafatanyije na Tiwa Savage, akaba avuga ko ashima Imana byimaze yo kuba yarageze ku ntsinzi muri uyu mwaka, aho yemeza ko ibyo byose yabigezeho kubera kwizera ijambo ry'Imana.

Umuhanzi Spyro aremeza ko uyu wari umwaka w'umugisha kuri we

Mu butumwa bwo kuri X Spyro yanditse, akaba yavuze ko uyu wari umwaka wazanye impinduka mu buzima bwe, aho ngo byatangiye afite ingorane z'amafaranga, none kuri ubu akaba awusoje afite amasezerano y'ubucuruzi menshi. 

Mu magambo ya Spyro ati " Natangiye uyu mwaka ndi mu bukene, ariko kuri ubu, n'imigisha mu bintu byose. Imana buri gihe izasohoza isezerano rya yo."

Hagati aho, muri Mata uyu mwaka, uyu muhanzi akaba yaramaganye amakuru yavugaga ko yakoze ibirori inshuro ebyiri iwe mu rugo aho bivugwa ko yasesaguye amafaranga atagira ingano. 

Spyro wamamaye mu ndirimbo Who Is Your Guy