Benshi baguye mu kantu, ubwo umugore wo mu gihugu cya Tanzania ariko utuye mu Bwongereza, yavugaga ko akunda byahebuje umuhanzi Harmonize, ndetse ko ahora asenga Imana ngo amahirwe azamusekere bakundane.
Umugore utashatse ko izina rye rishyirwa hanze, avuga ko yakubise impanga hasi kubera gukunda Harmonize
Amakuru avuga ko uyu mugore utatangajwe amazina ariko ngo w’umyemari, abona Harmonize nk’umugabo w’inzozi ze, kuva yatangira kumubona mu myaka mike ishize.
Yagize ati:”Uriya musore azi kuririmba pe! Nubwo ntaragira amahirwe yo guhura na we, gusa afite ijwi ryiza. Iyo aza kuba atuye mu Bwongereza, nari kumukwa, kuko twe i London abakobwa dukwa abasore, ni twe tuba dushinzwe gutegura ubukwe!
Kubera ko ari ingaragu, nshobora kumukwa tukijyanira i London akabaa ariho akorera umuziki.”
Harmonize ubu nta mukunzi afite, kuko muri Gicurasi uyu mwaka, ari bwo yatangaje ko akunda cyane Umunyarwandakazi Phiona, wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Yolo Queen, nyuma y’iminsi atandukanye n’umukunzi we Fridha Kajala.
Harmonize muri Gicurasi yari yatangaje ko akunda Yolo Queen
Icyakora, byuma urukundo ntirwakomeje, ndetse ubu bisa n’aho ibya Yolo Queen na Harmonize bimaze no kwibagirana.
