Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, AY Makun, yatangaje uburyo yamenye ko inzu ye yafashwe n'inkongi y'umuriro muri Kanama 2023, abibonye kuri interineti.
Ay Makun yavuze ko yamenye ko inzu ye yahiye abibonye ku mbuga nkoranyambaga
Ubwo yakirwaga mu kiganiro kitwa Toke Moments, uyu munyarwenya umwe mu bakunzwe cyane, yavuze uruhererekane rw’ibintu byatumye amenya ko inzu ye yahiye, kuko icyo gihe yari mu ruzinduko muri Canada, ndetse ngo ntiyari yamenye inzu yahiye kugeza no mu rugendo rubira mu rugo.
Yagize ati: “Nabyutse mbona telefoni zigera kuri 78 zambuze kandi sinarinzi uko byagenze. Icyakora, nkibyukira kuri izo terefone z’abantu bambuze, nk’umuntu nahise nkeka ko hari ikintu cyabay.
AY Makun inzu ye yahiye ari muri Canada
Ngifungura telefone bwa mbere, ikintu cya mbere nabonye yari inkuru yo kuri Instagram ivuga ko inzu yanjye yahiye. Ni ubwo buryo nabimenyemo, kuko icyo gihe nari muri Canada aho nari nagiye gutaramira."
Makun ngo yafashe iyo nkongi nk'umugisha gusa kuko yahitanye inikoresho gusa, nta buzima. Ubwo iyo nkongi yabaga, umugore we n’abana na bo bari hanze y’igihugu, ari na yo mpamvu buri gihe ashima Imana iyo arimo gutera urwenya kuri iyo nkongi.
AY Makun ashima Imana kuba inzu ye yarahiye nta muntu n'umwe urimo
Ku itariki ya 6 Kanama uyu mwaka, ni bwo amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza inzu y’amagorofa abiri y’uyu munyarwenya yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Muri icyo gihe, abakunzi be by’umwihariko muri Nigeria aho avuka bari bafite ubwoba, bahangayikishijwe n’ubuzima bw’uyu munyarwenya, ariko ku bw’amahirwe, iyi nzu yahiye nta muntu uyirimo.
Ubu, Makun yasobanuye neza ko umuriro watewe n’ibikoresho by’amashanyarazi kandi yatangiriye mu igorofa yo hejuru.
