Muri Iran umukinnyi wa ruhago yakatiwe urwo gupfa

Muri Iran umukinnyi wa ruhago yakatiwe urwo gupfa

 Dec 13, 2022 - 08:03

Ishyirahamwe ry'abakinnyi b'umupira w'amaguru ku isi 'FIFPRO' ryatangaje ko rihangayikishijwe n'amakuru avuga ko umukinnyi w'umunya-Iran witwa Amir Nasr-Azadani yakatiwe urwo gupfa kubera gufasha mu guharanira uburenganzira bw'abagore.

Muri Iran hamaze iminsi imyivumbagatanyo aho leta y'iki gihugu inengwa kudaha abagore uburenganzira bwabo, byasembuwe cyane n'urupfu rwa Mahsa Amini witabye Imana muri Nzeri ubwo yari afite inyaka 22 aho yari yafunzwe azira kurenga ku mategeko ya kisiramu agenda imyambarire.

FIFPRO yifashishije urukuta rwayo rwa twitter itanga ubutumwa bugira buti:"FIFPRO yababajwe n'amakuru avuga ko umukinnyi w'umupira w'amaguru Amir Nasr-Azadani agiye kwicwa azira nyuma yo kuvugira uburenganzira bw'abagore n'ubwigenge mu gihugu ke.

"Dushyigikiye Amir kandi turasaba ko igihano yahawe cyahita gikurwaho."

Iyi nkundura iri muri Iran ikomeje gufata indi ntera dore ko byageze no mu gikombe cy'isi aho abakinnyi ba Iran banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mbere y'umukino Iran yatsinzwemo n'Ubwongereza ibitego 6-2, ibintu byafashwe nko kugaragaza kudashyigikira leta mu kwima abagore uburenganzira bwabo no guharanira ubwigenge ku banyagihugu.

Amir Nasr Azadani yakatiwe urwo gupfa (Image:Dailymail)

Ku wa Mbere muri Iran hamanitswe umugabo umwe ku karubanda  witwa Majid Reza Rahnavard washinjwe kwica abashinzwe umutekano babiri, akaba ari umuntu wa kabiri wishwe mu gihe kitageze ku cyumweru mu bari mu myigaragambyo irwanya imiyoborere y'iyi leta igendera ku mahame ya Islam.

Ku wa Kane w'icyumweru gishize bwo Mohseri Shekari nawe yari yamanitswe azira gutera ushinzwe umutekano igikomere akoresheje icyuma muri Tehran. 

Umuryango Amnesty International usanzwe wumvikana mu guharanira uburenganzira bwa muntu, watangaje ko muri Iran hari abantu 21 biteganyijwe ko bazicwa mu rwego rwo gucubya abo bakomeje kurwanya imiyoborere ya leta.

Amir Nasr Azadani ushobora kwicwa ni umunya-Iran w'imyaka 26 usanzwe akina nka myugariro akaba yaramenyekanye cyane akina mu ikipe ya Tractor ikina shampiyona ya Persian Gulf Pro League yo muri Iran.