Mukura yaguye miswi na APR FC ku isabukuru yayo

Mukura yaguye miswi na APR FC ku isabukuru yayo

 Aug 5, 2023 - 11:36

Ikipe ya Mukura Victory Sports yanganyije na APR FC ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabaye ku munsi Mukura yizihijeho isabukuru y'imyaka 60 imaze

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya APR FC yari mu karere ka Huye aho yakinnye umukino wa Gicuti na Mukura, mu rwego rwo kwifatanya n'iyi kipe yarimo yizihiza isabukuru y'imyaka 60 imaze.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 15:30 nyuma yo kwerekana abakinnyi Mukura Victory Sports izakoresha mu mwaka w'imikino 2023/2024.

Abakinnyi Mukura yabanje mu kibuga

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Umukino watangiye ikipe ya APR FC yiharira cyane umupira ariko igakinira mu kibuga cyayo cyane, n'ubwo yanyuzagamo igasatira izamu rya Mukura Victory Sports.

Uko iminota yagiye izamuka niko ikipe ya Mukura nayo yagiye yinjira mu mukino, ndetse itangira gusatira izamu cyane inyuze kuri Iradukunda Elie Tatu wacaga iburyo ndetse na rutahizamu Kevin Ebene.

Ku munota wa 21 ikipe ya Mukura yabonye uburyo bukomeye imbere y'izamu rya Pavelh Nzila ariko Bukuru Christophe ateye umupira awutera ipoto uvamo.

APR FC nayo yakomeje gushaka uko yamenera mu bwugarizi bwa Soter na Alex, ku munota wa 34 ihabwa penariti nyuma y'ikosa Nicolas Sebwato yakoreye Victor Mbaoma wari umaze kumuroba.

Iyi penariti rutahizamu Mbaoma yakoreweho ni nawe wayitereye ariko ku bw'amahirwe make ayiha Sebwato mu biganza, uyu mugande abasha kuyifata bitamugoye.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko igice cya mbere kirinda kirangira, amakipe yombi ajya kuruhuka bikiri ubusa ku mpande zombi.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gushaka uko yafungura amazamu ndetse abatoza bakora impinduka zitandukanye, ariko umukino urangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'iyindi.

Mukura yaguye miswi na APR FC