Muhadjiri Hakizimana yasubiye muri Police FC

Muhadjiri Hakizimana yasubiye muri Police FC

 Jan 4, 2023 - 11:54

Hakizimana Muhadjiri uheruka gutandukana n'ikipe ya Al Kholood FC muri Saudi Arabia, yongeye kwerekeza muri Police FC yakiniye umwaka w'imikino ushize.

Muhadjiri Hakizimana yari amaze amezi atandatu gusa muri Al Kholood FC nyuma yo kwerekezayo muri Kamena 2022 avuye muri Police FC yari akinnyemo umwaka umwe.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo byemejwe ko uyu musore  w’imyaka 28 yongeye gusinyira ikipe ya Police FC iri gutozwa na Mashami Vincent, akaba yasinye amasezerano y’amezi atandatu kugira ngo azarebe uburyo yasubira hanze y’u Rwanda mu mpeshyi.

Hakizimana asubiye muri Police FC yari yagiyemo mu 2021 nyuma yo kuva muri AS Kigali, na yo yasubiyemo nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Kuva yatakaza Muhadjiri Hakizimana, Police FC yari itarongera kubona umukinnyi ukina 10, dore ko yagiye igerageza gukoresha abakinnyi nka ba Martin Fabrice, Ntwali Evode n'abandi ariko ntibakwire mu nkweto za Muhadjiri akaba agarutse kuziba icyo cyuho.

Police FC yatangiye shampiyona 2022-2023 itameze neza ariko iza kugenda izanzamuka, nyuma y'imikino 15 ikaba ifite amanota 21 aho iri ku mwanya wa 10.

Muhadjiri yagarutse muri Police FC yavuyemo