Ni ubutumwa bumara amasaha 24 yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yahishuye ko nyuma y’uko afashe icyemezo cyo guhagarika kunywa inzoga burundu, ubu ari guhangana n’uko yabasha kubitsinda burundu kuko hari ubwo aba yumva yazisubiramo.
Muchomante yahishuye ko nyuma yo kureka inzoga nibwo yaje kumenya ko zari zaramubase ariko ntabimenye, ku buryo n’uwari kubimubwira bashoboraga guhita bahinduka abanzi.
Yavuze ko ubu ari bwo atangiye kubona ko yari yarabaye imbata yazo, kuko aho abonye abantu bari kuzinywa nawe ahita yumva azishatse cyane, icyaka kibamubera ibamba ku buryo hatabayeho kwihangana ashobora kwisanga yongeye kuzinywa.
Ati “Nari imbata y’ibiyobyabwenge ariko ntabyo nari nzi n’uwari kubimbwira nari kumubonamo umusazi, ariko nabiboye ku munsi niyemeje kureka inzoga. Kugeza n’uyu munsi ndacyahangana.
“Mbona abantu bari kunywa inzoga nkumva ndazishatse. Nabona byeri nkumva noneho icyaka kiraje. Nagira akabazo gato nkavuga nti ‘Yooo Mana we uwampa akabyeri gakonje, uwampa aka ‘wine’ nkaruhuka!”
Muchomante avuga ko umuntu wabaye imbata y’inzoga adashobora kunywa ‘akabyeri’ kamwe, ahubwo igihe cyose atangiye arakomeza akanywa.
Muchomante yahishuye ko hari ubwo aba yumva yasubira ku nzoga
Yakomeje agira inama abantu bafite ikibazo nk’icye cyo kuba imbata z’inzoga yo gushyira Imana mu bintu byabo byose, kuko we ahamya ko kuzireka ari ibintu bigoye cyane, ariko akavuga ko nta kintu kinanira Imana.
Avuga ko kandi mu gihe ushaka kuzivaho ugomba gufata icyemezo cyo kureka inshuti, ahantu ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kuguhuza n’inzoga.
Muchomante wahoze ari umusinzi ruharwa wanywaga inzoga akirirwa atukana n’abantu bo ku mbuga nkoranyambaga, yafashe umwanzuro wo kureka inzoga nyuma y’uko arokotse impanuka y’imodoka.
Ni impanuka yakoze ubwo yari ari kumwe n’inshuti ze bakanywa bagasinda bagatwara imodoka bigatuma bagonga ipoto y’umuriro w’amashanyarazi mu mujyi wa New York aho atuye, ndetse icyo gihe inshuti ze bari kumwe zahasize ubuzima ariko we avamo ari muzima nta kibazo na kimwe afite.
Muchomante yaje gufatwa arafungwa azira gutwara imodoka yasinze, gusa nyuma yaje kurekurwa kuva icyo gihe yiyemeza kwakira agakiza areka inzoga, ndetse kuri ubu akaba ari umuhamya ukomeye w’uko Imana ibaho.
Muchomante yagiriye inama ababaswe n'inzoga kujya biyambaza Imana
