Polisi yo mu gace ka Madhya Pradesh mu gihugu cy’u Buhinde, ivuga ko bahuye n’isanganya ridasanzwe, ubwo imbeba zirenzaga amacupa y’inzoga zari zafashwe zikabikwa mu bubiko bwa polisi.
Polisi yavuze ko amacupa mato ari hagati ya 60 kugeza kuri 65 ari yo yariwe n’izi mbeba.
Si ibyo gusa kandi, kuko abapolisi bavuze ko izo mbeba zanashwanyaguje andi madosiye, n'ibimenyetso byari kuzakoreshwa mu rukiko bashinja abafatanywe izi nzoga.
Nyuma yo kubona nta kindi kimenyetso basigaranye, polisi yahisemo guta muri yombi imwe mu mbeba zafatiwe muri ubwo bubiko bwa polisi, nk’ikimenyetso cyonyine cyabafasha mu rukiko.
