Mu 2009 Manchester United yashatse gutanga Cristiano muri Barcelona

Mu 2009 Manchester United yashatse gutanga Cristiano muri Barcelona

 May 18, 2023 - 02:24

Habuze gato ngo ubukeba bwa Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bumaze imyaka irenga 13 ntibubeho, kuko bari bagiye guhurira muri FC Barcelona.

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yerekeje muri Real Madrid mu 2009 aciye agahigo ku isi k'umukinnyi uhenze, ubwo ikipe ya Manchester United yari imaze guhabwa miliyoni 80 z'amapawundi.

Muri uwo mwaka, Real Madrid yari yamaze gusohora amafaranga igura Karim Benzema, Xabi Alonso, na Kaka wari uherutse gutwara Ballon d'Or, ariko muri uwo mwaka Barcelona ya Pep Guardiola yari ibamereye nabi.

Ariko habuze gato ngo iyi kipe ibure umukinnyi w'ingenzi urenze abandi yaba yarasinyishije mu myaka 15 ishize, iyo ibyo Sir Alex Ferguson yari yatekereje bimuhira.

Amakuru avuga ko uyu musaza w'umunyabigwi wa Manchester United atifuzaga gutakaza Cristiano Ronaldo ngo ajye muri Real Madrid, ndetse mu 2008 yigeze kuvuga ko adashaka kugurisha umukinnyi we muri iyi kipe avuga ngo imuvire ku mukinnyi.

Ikinyamakuru AS cyandikira muri Espagne kivuga ko mu gihe Sir Alex Ferguson atashakaga gutanga Cristiano Ronaldo, yabonaga ko indi kipe yakwigondera uyu mukinnyi muri icyo gihe ari mukeba wayo FC Barcelona.

Ferguson yagerageje kuvugisha ab'i Barcelona ngo arebe ko yakwihutisha ibyo kugurishayo Cristiano Ronaldo, ariko umutima w'uyu munya-Portugal we wari waramaze kugera i Santiago Bernabeu kwa Real Madrid.

Mu mpeshyi y'uwo mwaka nibwo Pep Guardiola yasinyishije rutahizamu Zlatan Ibrahimovic yakuye muri Inter Milan, nyuma y'uko nawe yari amaze kubaha Samuel Eto'o.

Uko Barcelona yari gukina iyo isinyisha Cristiano Ronaldo

Iyo iyi kipe ya Pep Guardiola ibasha gusinyisha Cristiano Ronaldo agakinana na Lionel Messi, benshi bibaza uko iyi kipe yari kuba imeze ariko nanone ntibyari gutuma habaho ihangana ry'aba bombi ryaryoheje ruhago imyaka isaga 15.

Mu gihe Zlatan Ibrahimovic yari rutahizamu nimero 9 naho Thierry Henry akanyura ibumoso, Cristiano Ronaldo yari gufata uruhande rw'iburyo naho Lionel Messi we akajya mu mugongo wa Ibrahimovic.

Birashoboka cyane ko Sergio Busquets atashoboraga kuzabona umwanya wo kubanza mu kibuga muri iyi kipe kuko inyuma y'ubwo busatirizi hari kujyamo Andres Iniesta na Xavi Hernandez.

Mu mwaka ushize ubwo Lionel Messi yaganiraga na Mundo Deportivo yabajijwr niba yari kujya apasa Cristiano Ronaldo iyo baba bakinana.

Messi yasubije aseka ati:"Niko mbitekereza, yego."

Icyo gihe byarangiye Cristiano Ronaldo yerekeje muri Real Madrid ubundi we na Lionel Messi bigarurira La Liga ndetse n'umupira w'u Burayi muri rusange. Ronaldo yamaze imyaka ikenda muri Real Madrid, mu 2018 yerekeza muri Juventus ariko n'ubundi ihangana rye na Messi ntiryigeze rirangira.

Ronaldo yashakaga kujya muri Real Madrid

Muri uwo mwaka Lionel Messi yari mu bihe bye