Monica yavuze imyato Chris Brown 

Monica yavuze imyato Chris Brown 

 Nov 17, 2025 - 21:28

Umuhanzikazi w’inararibonye muri R&B, Monica, yongeye gutuma hibazwa byinshi ku rwego rw’impano ya Chris Brown nyuma yo kumuvuga imyato mu buryo budasanzwe. 

Mu kiganiro yagiranye na Billboard, Monica yavuze ko Chris Brown ari umuhanzi uri ku rwego rutagerwaho na buri wese, haba mu ijwi, mu mikono ye yo guhanga udushya ndetse no mu buryo abyina akajya hejuru y’abandi bahanzi.

Monica yavuze ko Chris Brown afite ubuhanga budasanzwe bwihariye.

Iyi mvugo ye yakiriwe nk’ishyigikira rikomeye impano ya Breezy, ndetse ikomeza ibiganiro byari bisanzweho ku mbuga nkoranyambaga ku birebana n’uko buhanzi bwe budakunze guhabwa agaciro gahagije.

Abakunzi ba Chris Brown bo mu itsinda rya Team Breezy bakiriye amagambo ya Monica n’amarangamutima menshi, bavuga ko igihe cyose hagize umuntu uvuga neza impano ye, biba ari intambwe ikomeye ku guharanira ko Chris Brown yongera kubahwa mu rwego rwa muzika ku rwego mpuzamahanga.

Monica, izwi nka rimwe mu majwi akomeye muri R&B kuva mu myaka ya za 90, yavuze ko Chris Brown afite ibyangobwa byuzuye by’umuhanzi: ijwi, ubugeni, ubugeni bwo kubyina no guhanga udushya, ibintu bituma yemeza ko nta wundi muhanzi uri ku rwego rwe muri iki gihe.

Ibi byose bibaye mu gihe Chris Brown akomeje kwandika amateka binyuze kuri album ye 11:11, yakomeje kwigarurira imitima ya benshi, ndetse ikaba imaze imyaka ibiri ikurikiranye iri mu icumiza (Top 10) z’aba mbere kuri Apple Music mu bihugu nka Tanzania, ibintu bidakunze kuboneka ku bahanzi benshi.

Monica yavuze ibigwi Chris Brown binyura abafana be

Chris Brown abafana be bavuga ko adahabwa agaciro akwiye