Miss Mwiseneza Josiane yahishuye impamvu atakigaragara mu itangazamakuru cyane

Miss Mwiseneza Josiane yahishuye impamvu atakigaragara mu itangazamakuru cyane

 Jul 7, 2025 - 14:17

Mwiseneza Josiane, wamenyekanye cyane ubwo yegukanaga ikamba ry’umukobwa wakunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019, yahishuye impamvu amaze igihe atagaragara cyane mu itangazamakuru no mu bikorwa by’imyidagaduro.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe Kulture, Miss Josiane yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwisubira no gukuraho igitutu cyaturukaga ku kuba ashyirwa ku karubanda. Yavuze ko yasanze gukomeza kwishora mu bikorwa by’imyidagaduro nta nyungu ifatika bimwinjiriza, ahubwo yemeza ko yihitiyemo gukomeza amashuri ye ya Kaminuza.

Yagize ati:“Iyo umuntu agenda akura agenda amenya ibimufitiye akamaro. Rero kwidagadura (imyidagaduro) hari igihe biba byinshi ariko ku ruhande rwawe nta kintu bikwinjiriza... nabonye nta business irimo, mbona ni ibirori gusa ndavuga nti ‘reka mbanze nikurikiranire amasomo yanjye, ipamyabumenyi nimara kuboneka wenda hari ikindi izangezaho'."

Ubu Mwiseneza Josiane ari gusoza amasomo ye y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye na Marketing muri Kaminuza ya Kigali, aho avuga ko afite icyizere ko ubumenyi ahakura buzamufasha mu mibereho y’ejo hazaza.

Miss Josiane yahise ashimangira ko n'ubwo atakigaragara cyane mu ruhame, atigeze acika intege cyangwa ngo areke kwiyubaka mu bundi buryo, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi n’iterambere bwite.

Mwiseneza Josiane yatangaje ko ubu arajwe ishinga n'amasomo