Miss Bahati Grace n'umugabo we Pacy baritegura kwibaruka imfura

Miss Bahati Grace n'umugabo we Pacy baritegura kwibaruka imfura

 Nov 10, 2023 - 17:22

Miss Bahati Grace wegukanye ikamba rya nyampinga w'u Rwanda muri 2009, nyuma y'imyaka ibiri arushinze na Pacy, baritegura kwibaruka imfura.

Miss Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009, we n’umugabo we Murekezi pascifque uzwi nka Pacy, baritegura kwibaruka imfura.

Miss Bahati Grace n'umugabo we Pacy baritegura kwibaruka

Nubwo uyu mwana wenda kuvuka ari imfura ya Bahati na Pacy, ni ubuheta kuri Bahari, kuko azaba amukurikije Muhire Ethan, umuhungu w’imfura yabyaranye n’umuhanzi akaba n’uwahoze ari umukunzi we K8 Kavuyo mu mwaka wa 2012, bakaza no guhita batandukana.

Bahati Grace na bamaze imyaka ibiri barushinze

Miss Bahati na Pacy bakoze ubukwe tariki 19 Nzeri 2021, muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika mu mujyi wa Cedra Rapids muri Leta ya Iowa, ari naho bahuriye ubwa mbere.