Amakuru yari yakwirakwijwe yashyigikiwe n’urupapuro rwagaragazaga ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 15 Ukuboza 2025, ndetse hakajyaho n’ifoto y’aba bombi bari kumwe.
Nyuma yo kubona uko ayo makuru yakomeje gusakara, Mireille yifashishije urukuta rwe rwa Instagram kugira ngo asobanure ukuri. Yavuze ko ibyo byose ari “ibihuha bidafite ishingiro”, anongeraho ko n’ifoto yagaragaye ari iyo bifotozanyije mu mwaka wa 2023, ubwo Emmanuel yari yaje mu Rwanda mu iserukiramuco rya sinema.
Mireille yagize ati: “Ntabwo nitegura gukora ubukwe nk’uko bamwe babivuga. Amafoto akwirakwizwa ni ayo twafashe kera, nta kindi gisobanuro afite. Ndasaba abafana banjye kutizera amakuru adafite gihamya.”
Iyi si inshuro ya mbere abasitari nyarwanda basakazwaho amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bikkeza kugaragaza uburyo amakuru y'ibihuha yihuta, akenshi agamije kuvuga cyangwa kureshya abantu.
Mireille yahakanye iby'ubukwe bwe n'umukinnyi wa filime wo muri Nigeria
