Minisitiri Utumatwishima yavuganiye Chris Eazy ushinjwa gushishura

Minisitiri Utumatwishima yavuganiye Chris Eazy ushinjwa gushishura

 Nov 28, 2024 - 15:05

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yarwanye ku muhanzi Chris Eazy utorohewe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja gushishura indirimbo 'Sambolela' mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Iminsi ibiri irashize umuhanzi Chris Eazy ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Sambolela' yari itegerejwe na benshi, gusa kuva yajya hanze ntiyorohewe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja ko iyi ndirimbo yayishishuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Ibi byatangiye guhwihwiswa kuva ku munsi wa mbere ubwo Chris Eazy yashyiraga hanze agace gato k'iyi indirimbo mu rwego rwo kuyiteguza abafana be no kugira ngo bamwe batangire kuyikorera 'Challenge' ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok n'ahandi.

Byafashe intera ubwo yamaraga kuyishyira hanze, abantu bagatangira kumwibasira bavuga ko nta kabuza n'amashusho y'iyi ndirimbo bayashishuye, bitewe n'uko hari uduce tumwe na tumwe tugaragara mu ndirimbo z'abandi bahanzi bo hanze.

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga bikomeje kugarukwaho cyane, Minisitiri Utumatwishima yaje kwifashisha urukuta rwe rwa X avuganira Chris Eazy agaragaza ko ibyo Chris Eazy yakoze byo guhera ku byahimbwe ari ibintu byemewe kandi n'abandi bahanzi barabikora.

Icyakora yasabye abahanzi n'abandi bahanga ko bajya bibuka amahame agenga umutungo bwite w'umuntu mu by'ubwenge. Ni ukuvuga ko bajya babikora babanje gusaba uburenganzira ba nyir'ibihangano.

Yagize ati "Ibyo abahanzi n'abandi bahanga bakora byo guhera ku byahimbwe n'abandi biremewe, gusa bage bibuka kubahiriza amahame agenga umutungo bwite mu by'ubwenge."

Minisitiri Utumatwishima yavuganiye Chris Eazy 

Indirimbo bivugwa ko yashishuye ni izande?

Iyo ugerageje kumva neza uburyo iyi ndirimbo igendamo, wumva hari ukuntu bijya guhura n'indirimbo yitwa 'Mario' y'umuhanzi 'Franco' yafatanyije na 'TPOK Jazzy'.

Iyi ndirimbo 'Mario' yagiye hanze mu mwaka wa 1989, isohoka kuri Album ya 'Franco' yitwa 'Franco et le tout puissant OK Jazzy'.

Francois Luambo Luanzo Makiadi (Franco) ni umuhanzi wavukiye muri Congo tariki 06 Nyakanga 1938, aza kwitaba Imana tariki 12 Ukwakira 1989 ari mu gihugu cy'Ububiligi.

Ni mu gihe iyo urebye amashusho yayo (Sambolela), usanga hari uduce tumwe na tumwe tugaragara mu ndirimbo ebyiri z'itsinda ryitwa 'Ateez'.

Urugero rw'agace kakunze kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, ni aho bigaragara Chris Eazy bamutabitse umutwe ari wo ugaragara hejuru ari kuririmba azengurutswe n'abantu, ibi bisa neza n'agace ko mu ndirimbo y'iri tsinda yitwa 'Work' yagiye hanze mu mwaka wa 2024.

Iyo witegereje neza kandi usanga hari aho ubona abantu baba bambaye imyenda y'imyeru ndetse n'aho bambaye imutuku, wareba ugasanga bisa n'ibigaragara mu ndirimbo yagiye hanze mu mwaka wa 2023 yitwa 'Crazy Form' y'iri tsinda n'ubundi ryitwa 'Ateez'.

Ateez ni itsinda ry'abasore umunani bo muri Korea y'Epfo, ryatangiye gukora mu mwaka wa 2018 rishinzwe na sosiye yitwa 'KQ Entertainment'.

Iri tsinda rigizwe n'uwitwa Hongjoong, Seonghwa, Yunho, Yeosang, San, Mingi, Wooyoung na Jongho.

Chris Eazy arashinjwa gushishura indirimbo Sambolela