Mike Tyson arifuzwamo miliyoni zirenga 450 n'umugabo yakubitiye ku kibuga cy'indege

Mike Tyson arifuzwamo miliyoni zirenga 450 n'umugabo yakubitiye ku kibuga cy'indege

 Dec 4, 2023 - 12:45

Rurangiranwa mu mikino y'iteramakofe, Mike Tyson, yamaze kugezwa mu nkiko n'umugabo yigeze gukubitira ku kibuga cy'indege, urimo kumusaba arenga miliyoni 450 z'amanyarwanda yivujemo ibipfunsi yamuteye.

Umugobo umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Melvin Townsend, wigeze gukubitwa ibipfunsi na rurangiranwa mu mikino y’iteramakofe, Mike Tyson bari ku kibuga k’indege, yamaze kumugeza mu nkiko amusaba akayabo k’ibihumbi 450 by’amadorari, ni ukuvuga arenga miliyoni 450 z’amanyarwanda.

Mike Tyson yamaze kugezwa mu nkiko n'umugabo yakubitiye ku kibuga cy'indege

Melvin yavuze ko ibipfunsi yakubiswe na Tyson byamuteye uburibwe mu mutwe, bityo akaba yishyuza amafaranga yakoresheje yivuza.
Icyakora uhagarariye Tyson mu mategeko yarahiye arirenga avuga ko nta n’irufaranga na rumwe bazigera baha uyu mugabo.

Mike Tyson yakubise Melvin nyuma yo kumushotora

Twibukiranye ko Melvin Townsend yakubiswe na Mike Tyson ubwo bari ku kibuga kibuga cy’indege cya San Francisco, nyuma yo kumushotora no kumubwira amagambo nabie.